Pages

6/18/2014

AMAFOTO 5 ASHIMISHIJE KANDI ADASANZWE MURI LAUNCH YA SILOAM CHOR-ADEPR BIBARE.


SILOAM CHOIR KU RUHIMBI

 Mbere na mbere dore amwe mu mateka magufi yayo.Mu ncamake,amwe mu mateka y’iyi korali;ni uko yabayeho kuva ku wa 24/12/2014.Ikaba yaratangiye igizwe n’abaririmbyi 35 bari bakimara gusohoka muri yorodani(kubatizwa), ubu ikaba igizwe n’abagera kuri 84.Umuyobozi(President) akaba ari BUREGEY A Fulgence.

Kuri iyi nshuro noneho tugiye kubagezaho amwe mu mafoto asa n'aho adasanzwe yerekana bimwe mubyabereye mu gikorwa SILOAM CHOIR yari ifite cyo gushyira ku mugaragaro DVD yabo yambere yitwa"NI UMUNYAMABOKO".

1)Mu gihe chorale SAYUNI guturuka kuri ADEPR CYAHAFI yarimo iririmba,imbaga yari aho yarahagurutse ifatanya nabo.


Uyu mwana nawe bimwanga munda aba acinye akadiho da! gusa ababyeyi be bakoze ibishoboka byose ngo bamubuze(umwana)biba iby'ubusa bitewe n'
imbaraga z'umwuka wera wari aha hantu ari nazo zari zuzuye aka kana mureba.


chorale SAYUNI



2) BARAKAGIRA PASCAL nyuma yo kwigisha ijambo yari yahaye titre ivuga ngo "N'UBWO RAPORO ARI INKAZI DUFITE UMURENGEZI";yayoboye umuhango wo gushyira ahagaragara ,kugurisha no gushyikira iyi Album muri ubu buryo mumureba muri iyi foto.
 
BARAKAGIRA PASCAL
3)Bitewe n'agaciro gakomeye uyu mwana yahaye iki gikorwa,byatumye iyi base mureba ku mutwe we idaterekwa hasi yemeye kuyishyira ku mutwe we maze amanyarwanda n'amadorali arisukiranya Silnam irashyigikirwa Imana itanga umugisha!



4) Bamwe mubashyigikiye Siloam bahakuye amasezerano abandi barasubizwa n'ubuhanuzi buratambuka.Imana ikaba yarakoze ibi byose ibinyujije muri uyu mukozi wayo.Ibi bikaba byaragaragaje ko ububyutse bwahoze mu Bibare ntaho bwagiye binyuze mw'itangazo
Umwuka wera w'Imana yahatangiye. 


5) Aba bana mureba nabo bakusanije ayo bari bafite(amafranga) agera kuri magana atatu(300 frw) kugirango badataha badakoreye Uwiteka.Gusa nabo ntibaviriyemo aho kuko batahanye umugisha kubwo kugerageresha Imana.

 
NI ABA MUREBA IBURYO BW'I BW'UYUYU WIKOREYE IBASE



No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.