(Photos:Eddy Mico kuri stage) |
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana EDDY MICO kuri uyu
mugoroba taliki ya 08/06/2014 kuri GROLY TO GOD TEMPLE nibwo yatangiye tournee
ye yise “NDASHIMA TOUR” .Tukaba twabakusanirije ibintu 5 byagaragaye muri iki
gitaramo byasaga n’aho bidasanzwe muri iki gitaramo.
1.CYATANGIYE GITINZE.
Ni igitaramo cyagaragayemo cyatangiye gitinze ugereranije
n’ibindi bitaramo byagiye bikibanziriza byaba ibye bwite cyangwa n’ibyabandi
bahanzi muri Gospel.Kikaba cyari giteganijwe gutangira 14h40(ninabyo byari byanditse ku rupapuro rwa gahunda nk'uko Mc yabidutangarije) ariko kikaba
cyatangiye ahagana 18h.Gusa nk'uko bisobanurwa n'uwari ayoboye gahunda MC RAMJAANE yadutangarije ko byarije ko impamvu yatumye iki gitaramo gitinda hari hagikorwa installation y'ibi bikoresho kugirango bize kunyura amatwi y'abitabiriye igitaramo.
2.SOUND na LIGHTING BYIZA:
(Photo: Stage yari imeze neza bitewe n'urumuri n'amajwi byaturukaga mu byuma bya POSITIVE PRODUCTION) |
Ugereranije n’ibindi bitaramo bya Gospel dusanzwe tubona
hano mu Rwanda; ni igitaramo cyagaragayemo ibikoresho bya muzika bihagije
n’amajwi meza (sound) n’urumuri
(Lighting) cyane ko byari byatewe inkunga na Company ya POSITIVE PRODUCTION.
3.ABAKITABIRIYE BARANZWE N’UMUNEZERO n’AKANYAMUNEZA KUHERA
GITANGIYE KUGEZA GISOJWE:
4.HAFI YA BURI GITANGAZAMAKURU MU BYAGIKRISTO BYARI
BIAHABAYE:
Bimwe muri byo twavuga nka
Urugero.com,ibyishimo.com,Athentic Radio,Umugisha.com,Sana Radio,Radio Umucyo,….
5.ABARI BAKITABIRIYE NTIBIFUZAGA GUTAHA:
Mu bigararaga bitewe n’buryo uyu muhanzi byagaragaraga ko
yishimiwe na benshi amasaha yo gutaha (ku musozo)abari bakitabiriye batashye
batabyifuzaga nacyane ko usibye na Eddy;hari n’abandi bahanzi byagaragaye ko
abari aho banejejwe n’indirimbo zabo.Bamwe mu ri abo bahanzi ni BRIGHT MUGABE PATRICK(HIP HOP),SERGE
IYAMUREMYE(Umuramyi).
Dusoza ntitwabura no kubabwira ko iki gitaramo cyario
kiyobowe n’umunyarwenya RAMJAANE INYENYERI JOSHUA.Akaba afite uburyo bwihariye
bwo kuyobora igitaramo asetsa Public.Abaterankunga bacyo baka bari POSITIVE PRIODUCTION,Urugero.com,na MORIAH ENTERTAINMENT.
(coolkwizera@gmail.com).
No comments:
Post a Comment
IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.