Nshuti basomyi,ku bw'amakosa yari mu rutomde twari twabakoreye mbere,twifuje kurusubiramo mui rwego rwo kurunoza neza.Murakoze kwihanganira izi mpinduka!
Musomyi wacu,kuri iyi nshuro twifuje
kukugezaho urutonde rukugaragariza websites za gikristo dufite mu Rwanda
tugamije kukwereka uburyo zikunzwemo guhera ku rufite umwanya w'imbere kugeza
ku rw'inyuma.Mw'ikorwa ryarwo tukaba twibanze ku buryo zigiye zirushana
abakunzi (LIKES) ku rubuga nkoranyambaga rwa FACEBOOK(pages).
DORE URUTONDE UKO RUTEYE:
1.AGAKIZA.ORG :

Ni urubuga rusurwa n'abatari bake
haba mu Rwanda no hanze yarwo.Rukaba rukunze kwandikwaho inkuru zibanda
kw'ivugabutumwa.Umuyobozi mukuru warwo akaba ari Pst DESIRE HABYARIMANA naho
umwanditsi warwo mukuru akaba ari Simeon NGEZAHAYO.
Rukaba rufite abakunzi (LIKES) 3,051.Inkuru
iherukaho(facebook page cover) ikaba ari iyo ku ya 25/05/2014.
2.RWANDAGOSPEL.COM :

Ni urubuga rwa
MORIAH ENTERTAINMENT.Rukaba rukunze kwandikwaho n'abanyamakuru nka Jean Paul
KAYITARE na Wilson NSABIYUMVA ndetse na GATETE Danny Gilbert.
Rukaba rufite abakunzi (likes)
bagera ku 1,656.Amakuru yanyuma aherukaho ni ayo ku ya 09/06/2014,11:39 am.
3.ISANGE.COM :

Ni urubuga rwa ISANGE
CORPORATION,umuyobnzi mukuru warwo akaba ari Peter NTIGURIRWA.Rukaba rukunze
kwandikwaho n'umunyamakuru nka Gedeon MUPENDE n'abandi.
Abakunzi barwo kuri facebook bakaba bagera ku 1,541,inkuru iherukaho
Abakunzi barwo kuri facebook bakaba bagera ku 1,541,inkuru iherukaho
ikaba ari iyari imaze isaha
imwe(1hour) yanditsweho igihe twakoraga uru rutonde uyu munsi mu gitondo.
4.URUGERO.NET :

Ni urubuga rw'itsinda ryitwa URUGERO MEDIA
GROUP.Rikaba rikunze kugaragara cyane mu bikorwa byo kuzamura abahanzi
nyarwanda baririmba indirimbo za gospel binyuze mu bitaramo.Umuyobozi mukuru
warwo akaba ari Arnaud NTAMVUTSA,
umwanditsi mukuru warwa akaba ari
Issah Noël KALINIJABO.Bamwe mu banyamakuru barwo bakaba ari KWIZERA Janvier na
Emmanuel FESTUS.
Abakunzi barwo kuri facebook bakaba ari 1,513.Inkuru iherukaho ni iyo ku ya 30/05/2014.
5.IBYISHIMO.COM :

Rukaba rukunzwe(LIKES)kuri facebook
n'abagera kuri 282.Inkuru yaherukagaho ubwo twakoraga uru rutonde yari iyo ku
ya 09/06/2014,12:04 pm.
6.UMUGISHA.COM :

Ni urubuga rutaramara igihe kinini
rubayeho,ducishirije inkuru zarwo zambere zikaba zaratangiye kugaragaroho cyane
mu matariki yanyuma z'ukwezi kwa 5 no muntangiro z'ukwa 6 uyu mwaka wa
2014.Rukaba rukunze kwandikwaho na KWIZERA Ayaba Paulin usanzwe ari
umunyamakuru ku isango star mu kiganiro kitwa "Gospel Time Show".rukaba rumaze kugira abakunzi bagera
kuri 98.
Inkuru yaherukagaho ubwo twakoraga
uru rutonde ikaba ari
iyo ku ya 05/06/2014.
Dusoza uru rutonde,icyo
tutakwirengagiza kubagaragariza ni uko kugeza ubu bigaragara ko hari intambwe
imaze guterwa ku bijyanye n'iri tangazamakuru ry'inkuru zibanda ku za gikristo (gospel)
kuko akenshi wasangaga mu myakayashize iritangazamakuru ritaharangwaga.Gusa
inzira iracyari ndende kubijyanye n'imikorere yaryo inoze hashakwa amahugurwa
ku banyamakuru bamwe na bamwe barigaragaramo bashobora kuba badafite ubumenyi
buhagije kuri uyu mwuga.
(coolkwizera@gmail.com)
No comments:
Post a Comment
IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.