Uyu mugani bawuca iyo
hagize igikorera umuntu
amarorerwa kimuguye
gitumo; ni bwo bagira
ngo: Cyaje nk'iya Gatera!
Wakomotse kuri Gatera w
i Tanda na Rusizi mu
Buganza. Byavuye ku
mukazana w'ikirongore
na nyirabukwe bakorewe
amarorerwa na Gatera.
Gatera k'i Tanda yari
atuye mu Buganza bwa
ruguru ya Muhazi,
agakunda abagore
byamushajije. Umugore
we bwite yari uw' i
Bumbogo bwa Nkuzuzu
mu Bwanacyambwe.
Bukeye sebukwe wa
Gatera ararwara
araremba, bamutumaho,
n'umugore we
babibamenyesha. Gatera
ahaguruka iwe, ajya
kureba sebukwe,
yambuka Muhazi,
akomeza urugendo. Ageze
i Gicaca ashaka kunywa
agatabi. Areba ahantu hari
agacucu arahicara, atuma
umuhungu bari kumwe
ngo ajye kumutekerera.
Uwo muhungu ajya
gutekera itabi mu rugo
rwari hafi yaho bari
bageze. Urwo rugo
rwarimo umugeni umaze
gutinyuka abantu ba hafi.
Yari amaze kujya yirirwa
mu nzu yarongorewemo,
atakirirwa kwa
nyirabukwe na sebukwe.
Iyo nzu yarimo umuriro
kuko bayicanagamo
kugira ngo umuswa
utazayirya. Uwo muhungu
abonye akotsi kava muri
ya nzu; agenda ariho
agana. Inzu yari yase
inkike ya ruguru, ifite
n'igikari cyayo. Ageze mu
muryango, abona
umukobwa w'inkumi
wicaye mu mfuruka
aboha. Uwo mugeni
yumvise umuntu winjiye,
abanza kugira ngo ni mu
bo basanganywe.
Umuhungu amuhereza
intoke bararamukanya.
Umugenzi amusaba
igishirira, undi
aramubwira ati:
"Tambuka nguwo umuriro
ku rubumbiro."
Aratambuka, atekera itabi,
arahaguruka amusezeraho
aragenda. Amaze kugenda
nyirabukwe w'umugeni
amukurikiza amaso agira
ngo amumenye, ariko
ntiyamumenya. Asigara
yibaza ati Uriya muntu
umviriye mu nzu
y'umwana ni uwahe?
Uwo muhungu ageze aho
Gatera ari amuha itabi,
amushimira n'uwo
mukobwa; ati:" Muri
ruriya rugo hari
umukobwa mwiza cyane,
kandi ni umugeni, kuko
nabonye yitwikiriye mu
maso." Gatera ati ari mu
nzu wenyine sha? Uwo
muhungu ati Ari mu nzu
iri mu nkike ya ruguru
yase urugo, arabohera mu
mfuruka. Gatera ati
Mfasha iri tabi!
Arahaguruka nawe ajya
mu rugo, aboneza uko wa
muhungu yamubwiye.
Nyirabukwe w'umugeni
arareba, abona Gatera
yinjira mu nzu.
Umukobwa abonye ko ari
umugabo ufite icyubahiro
arahaguruka yigira mu
kirambi. Gatera amusanga
mu kirambi vuba.
Umukobwa agira ubwoba
amuhungira ku buriri.
Gatera akubita inyegamo
amusangayo. Wa
mukecuru agira
amakenga; aribwira ati
Uriya muntu watumye
umwana, aho ntafitanye
amasezerano
n'umukazana wanjye? Ati
henga njye kureba. Ubwo
rero Gatera amaze kugera
ku buriri afata wa mugeni
baragundagurana, Gatera
amurusha amaboko
aramusambanya. Igihe
batararangiza, wa
mukecuru aba ageze mu
muryango arabumva.
Ntibyatinda, Gatera
arangije amanuka ku
buriri n'igihunga cyinshi.
Apfa kwihangana
amuhereza ukuboko
bararamukanya, Gatera
ariyandurukira. Uwo
mukecuru atambuka
agana mu kirambi, ahura
n'umukazana ava ku
buriri afite ipfunwe
ryinshi, aramukoba,
aramukwenura, ati Yewe
ga nyabu, yewe bakosha
badahannye we! Yewe
wokanyagwa we,
kugaragaza ingeso zawe
utaranakizwa amasunzu!
Umukobwa ati Mukecuru
urandenganya! uriya
muntu simuzi, aje atyo
nk'uko umubonye!.
Umukecuru, ati
Urambeshya! yohereje
umwana aza yitekeza
itabi muravugana,
asubirayo ajya kuvuga
ubutumwa, amaze
kubumubwira undi araza
mujya ku buriri;
ntiyagufatiye mu
muryango, ntiyagufatiye
mu mfuruka,
ntiyagufatiye mu
kirambi , ahubwo
wamunshyiriye ku buriri
bw' umwana! Umukecuru
arashega, ati henga inka
zikuke mbivuge usendwe
izo wakowe zimene
ikibanga zikobwe undi!
Ubwo rero Gatera yageze
aho wa mwana bari
kumwe ari, asanga
igishirira cyazimye.
Arongera atuma uwo
mwana ngo ajye
kumushyiriraho ikindi.
Umwana ageze inyuma
y'umuryango yumva uwo
mukecuru akwena
umukazana we.
Arahagarara akomeza
kumva uko amukoba,
yumva n 'uko umukazana
amwihohoraho amusaba
imbabazi. Undi aho
kuzimuha akamutuka.
Byose amaze kubyumva,
ati Nimunyongere
igishirira ikindi cyazimye.
Uwo mukecuru ati Uwo
utekerera itabi ni nde?
Undi ati Ni Gatera wo
hakurya ya Muhazi i
Tanda rya Ruzizi na Giheta
Umukecuru ati Murajya
he?, Undi ati Turajya i
Bumbogo bwa Nkuzuzu.
Bamuha igishirira ashyira
ku nkono ashyira Gatera.
Amutekerereza ibyo
yumvise umukazana
akorerwa na nyirabukwe.
Ati Wagize nabi cyane!
Uriya mwana agiye
gusendwa kubera wowe,
kandi bambajije izina
ryawe n ' aho utuye byose
ndabibabwira! None rero
uriya mukobwa nabwira
bene wabo ko ibyo
wamukoreye ari byo
bimusendesheje
bazakwitura ibihwanye n
' ibyo wakoreye umwana
wabo; ati Kandi nibura
ntumujyanye ngo akubere
umugore, cyangwa se ngo
umuhe umwana wawe
akubere umukazana.
Gatera amaze kubyumva,
ati Mfasha iyi nkono!
Umwana aramufasha.
Gatera asubirayo.
Ageze
ku muryango yumva
umukecuru aracyiyasira,
yumva umukazana arira.
Yinjira mu nzu vuba,
babona ageze mu kirambi.
Afata wa mukecuru ,
aramuterura amucana
( amunyurana) mu
nyegamo amuta ku buriri .
Bagigiraho gato, Gatera
amurusha amaboko, nawe
aramusambanya.
Umukecuru akagumya
kumutuka, ati Wa gisazi
we ndekura
nirenganyirizaga umwana
wo gatsindwa we! .
Biba
iby ' ubusa, Gatera
aramwihorera, aritonda
biratinda. Umukazana aho
yibereye mu kirambi
agasekera mu bipfunsi.
Amaherezo Gatera
ararangiza, amanuka ku
buriri, asezera ku wa
mbere (umukazana). Undi
ati Urabeho kandi urakoze
kuko unkuye mu cyaha
wari unshyizemo. Gatera
arigendera, umukecuru
amanuka ku buriri n'
ikimwaro kirengeje icyo
umukazana yari afite mu
kanya. Nuko umukazana
abaza nyirabukwe
amwishongoraho, ati
Mbese aho wowe
ntumuhaye ko
mwatindanye? Undi ati
Mwana wa! Hora mpore,
ceceka nceceke, ubonye
ishyano mbona irindi! Ati,
Mbese harya uriya
mugabo ngo yitwa nde?
Undi ati Numvise wa
muhungu atubwira ko
yitwa Gatera. Uwo
mukecuru ati Bamera
nyinshi, iya Gatera yo yaje
ari sinsiga n 'indamyi!
Umukazana ati Ntabwo
mbireka jye sindabyara
nzagomba gusaba
amasubyo. Nyirabukwe
ati Mwana wa, uramenye
uba unyambuye; n' isazi
ntizakugwe ku munwa!
Nayo amasubyo
nzayagushakira nyaguhe.
Nuko barigorora birashira,
kandi bombi bakomeza
kuba inshuti za Gatera.
Nuko iyo nduru
umukecuru yavugije
yamagana Gatera
yahuruje rubanda, bigeze
aho byose
biramenyekana, bamenya
nizina ry uwo mugabo
Gatera.
Kuva ubwo inkuru
iba kimomo, ikije ari
ingundirizi cyose,
kigakoresha umuntu icyo
atiteguye, atanagishaka,
bati Cyaje nkiya Gatera.
Yaba umuntu aguye undi
gitumo atamwiteguye,
bati Yaje nkiya Gatera!
Kuza (gukonkoboka) nk'
iya Gatera = Kwadukana
inkubiri y'urukozasoni
No comments:
Post a Comment
IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.