Bityo rero natwe ntitwakwihanganira kumena ibanga ry’ukuntu umuntu yaburwanya. Hari igihe rero ugerageza gutekereza ku gashinga kawe, gusoma igitabo, gusubiramo amasomo cyangwa kujya ku ishuli ukumva reka reka, ari ugucurangira abahetsi, bitewe n ’umugabo tumaze kuvuga hejuru, ibi rero bikaba akenshi bituviramo ingaruka zitari nke mu nzego zitandukanye, hakaba hari n ’aba bandi bita ba Bagirubwira, Nyamwete n ’abandi nkabo, twese tuba twumva twifuza kumera nkabo. Twifashishije lifeoptimizer.org hamwe n ’igitabo bita How to manage your time ; dore rero ibinini n ’inshinge ugiye kuzajya ufata buri munsi kugeza igihe ukiriye.
1) Gukora imyitozo ngororamubiri :
Gukora imyitozo bituma umubiri wawe uhorana imbaraga, igihe cyose bityo bigatuma ubunebwe butagira aho buhera.
2) Kuruhuka neza kandi biri mu rugero :
Hari abantu baruhuka bakarengera ugasanga bananiwe kurusha uko bari bameze mbere, kuruhuka neza rero ntukabye biragufasha cyane.
3) Kutiha igihe kinini cyo gutangira gukora igikorwa runaka : Ubundi ikintu kivuna cyane mu buzima ni ugutangira, rero kugirango ubunebwe butagufatirana ihe iminota iri munsi ya 15 kugirango ukore icyo ushaka byaba byiza ibaye 5.
4) Kwishyiramo ko ibintu ukora byihutirwa vuba bishoboka : Uyu muti nubwo urura ariko ni umwe mu myiza.
5) Kureba inyungu zibyo ugiye gukora : Burya iyo umuntu atarabona inyungu zibyo agiye gukora akenshi arabireka, jya ubanza urebe inyungu bigufitiye.
6) Kwiha agashimwe : Niba urangije igikorwa cy ’abagabo, ihe ishimwe, ushobora nko kwijyana kurya ibiryo biryoshye muri Restaurent.
7) Kugerageza gushaka aba mufatanya.
8) Gushyira igikorwa cyawe mu byiciro igihe ari kinini, ikindi ukore ikintu kimwe ukirangize ufatire ikindi, gutyo gutyo, nushaka gukorera ibintu byose icya rimwe akenshi bizakunanira cyangwa ubikore nabi.
9) Gerageza guhindura igikorwa nk ’ikintu kigushimisha aho kumva ko ari ikintu gikomeye.
10) Kurebera ku bandi : Reba ibyo abandi bakora n ’ibyo bagezeho kugirango bigutere umwete n ’imbaraga ndetse biguhe n ’ikitegererezo. Ibi rero iyo ubikoze neza, nta kabuza ubunebwe uburahira aho twinikaga, icyo twarangirizaho ni uko igikorwa cyose ushatse gukora, hera kubyo ukunda kurusha ibindi, ujye wandika ibyo umaze kugeraho, kandi ushake cyangwa utekereze uburyo uri bukore ibisigaye mu nzira zikoroheye.
(coolkwizera@gmail.com)
No comments:
Post a Comment
IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.