HABONIMANA Richard USHINJWA
UBUTUBUZI
(Photo:
DESTINY KING ENTERTAINMENT )
|
Kuri uyu wa 14-06-2014 ahagana mu masaha ya 16h00
zizshyira 17h00,ahazwi kw,izina rya rwandex aho aho abamotaari bakunze guparika
moto nibwo umuntu ukekwaho ingeso y’ubutubuzi yafashwe n’umwe mu bamotari bari
bahaparitse amushinja kuba yaramutuburiye akanamutwara telefoni njyendanwa.
Mu gihe abafite ingeso nk’iyi y’ubutubuzi (ubujura)bamaze kugwira(kuba
benshi)muri uyu mujyi wa Kigali ndetse bikaba bimaze kuba ingesokuburyo bimaze
no kugera mduce tumwe na tumwe tw’uRwanda,kuburyo
akenshi usanga bagenda bateka imitwe ku bantu batandukanye bakabacuza
utwabo,uyu(hejuru kw’ifoto) we uyu munsi yabaye akaborore ubwo yatungurwaga no
gufatwa mpiri n’uwo(umumotari) bikekwa ko yatuburiye akamutwara na telefoni .
Dore bimwe mu byo uyu mugabo witwa HABONIMANA RICHARD
unavuga ko atuye atuye I Nyarutarama yireguzaga
hagati y’abantu benshi(isoko n’amaduka=abantu benshi)bari bamuzengurutse
bamugose bamuhata ibibazo byinshi bitagira ingano ku kibazo cy’uwamushinjaga
ubutekamutwe .Natwe twamwegereye tugira bimwe tumubaza.Yiregura(yisobanura)akaba
yavugaga ko nyuma yo guhurira n’uyu
mumotari mumjyi saa sita z’amanywa(12h00)akamusaba kumugeza
kakiru ku mafraga ibihumi bitanu(5,000 frw), yaje kwisakasaka akabura ayo
kumwishyura akamusaba ko yazayamuha ku munsi ukurikiye.Ndetse ko bitwe n’uko
telefoni ye yari yamuzimanye bari bagurranye na telefoni kugirango abone uko
ahamagara.
Naho BIMENYIMANA
Athanase(Umumotari) we akaba ashinja uyu mugabo ko yamutekeye umutwe
akamwambura telfoni ye n’amaranga(5,000 Frw).Akaba avuga ko ibi yabimukoreye
nyuma yo kuba muri we yarumvaga ko bari
banabaye n’inshuti .Gusa aariko nk’uko yakomeje abidutangariza ngo nti
byari ubushuti,ahubwo ngo we abona ko ashobora kuba haari ibintu byo kumucurika
ubwonko we anita amarozi kuburyo mu gihe yari amaze ngo kmera nk’usubije
ubwenge ku gihe yahise anashima Imana kuba atamutwaye na moto ye cyane ko ariyo
akesha umugati(niyo akesha kubaho kwe kwa buri munsi).
Gusa uyu mugabo ushinjwa ubu butubuzi mu kiganiro twakomeje
kugirana ;nibwo twaje no gutahura ko nta n’icyangombwa yari afite.Tukaba
twanamubujije niba ibi bitaba imwe mu mpamvu ituma yanahamwa n’icyaha
yashinjwaga cy’ubujura(gutubura),yiisobanuye avuga ko nawe ubwe byamugwiririye(byamutunguye)
kuba atabigendanye.
Bimwe mu byo abandi bamotari bavugaga kuri iki kibazo;wasanga
ga bimwe mu byo bahurizaho ari uko uyu
mugabo ngoo yaba asanzwe arangwaho ingeso mbi nk’izi, bakaba banifuzaga
ko ibi byose yireguzaga ubona ko anafite isoni mu maso he,kubwabo bumva bifuza
ko yakwisobanuraa yicayehasi mu rwego rwo kugirango akorw n’isoni cyane ko
urebeye inyuma yagaragaga nk’umuntru usa
n’aho yiyubashye.
Icyakora bitewe n’uburyo uyu mugabo twamurebaga,ntitwizeye
neza niba koko amazina n’aho yadutangarije ko atuye ari byo kuko mu gihe twari
tumutunze micro twifuza kuganira nawe ,yashakaga ko ibi biganiro byose twagiranye
twabikorera ku ruhande aho abandi batabaga babasha kumva ibyo
tuganira;Gusa ntitwabimwereye.Ikindi ni uko yagerageje kurembuza abantu
bigenderaga muhanda ngo baze agire icyo ababwira tukabona ntibamwitayyeho mu
gihe we yavugaga ko ngo basengana kuri Zion Temple.
kurangira babyumvikanyeho bo bombi ubwabo binyuze mu nzira z'ubwumvikane.Uyu washinjwaga iki cyaha akaba yasabye umumotari ko bajya ahantu bakiherera bonyine bagacoca iki kibazo.niko byagenze rero koko birangira bjyanye kuri moto.ngayo nguko!
(coolkwizera@gmail.com)
No comments:
Post a Comment
IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.