Pages

6/17/2014

KUBW`IMISHINGA YE, UMUNYARWENYA MC TONTON RAMJAANE YAHINDUYE INYOGOSHO

10348654_707270222643939_6868801371420487345_o
(Photo: Nguwo RAMJAANE INYENYERI JOSHUA)
Tonton Ramjaane kubw`imishinga afite imbere yahinduye inyogosho kimwe mu bintu byatunguye abantu benshi ndetse n`abakunzi be bamwe na bamwe bagiye bamubaza impamvu yo gushyira amasunzu ku mutwe we.




Mc Ramjaane usanzwe amenyerewe mu gushyushya ibitaramo bya gospel ndetse no mu itsinda rya Comedy Doers kuri ubu yamaze guhindura inyogosho yagaragaraga ku mutwe kubw`impamvu z`uko hari imishinga ari gukora kandi isaba kugaragaza umuco nyarwanda, mu kiganiro gito twagiranye yagize ati :”hari comedy zumuco nyarwanda ndimo ndakora nshaka kwohereza mu mahanga..nashatse kugaragaza umuco nyarwanda.”

Tonton, Mc n`ayandi mazina menshi bamwita ni amwe mu mazina ahabwa bitewe n`umwuga akora, akaba ari umwe mu basore bakunze kwitabazwa mu bitaramo byinshi ahanini bitewe n`uburyo anyuzamo agashyiramo urwenya.
 



IVOMO: URUGERO.COM

No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.