Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa(Executif)w’uyu
murenge SHEMA Jonas,hari byinshi yadutangarije.Dore ibyo yavuze kuri iki kibazo
ku buryo burambuye ntacyo duhinduye ku kiganiro twagiranye.
Yagize ati:”Inkuru y’uru rupfu rwa Kagina,twarumenye kuva
ejo saa cyenda(15h)z’amanywa ubwo banyiri uru rugo babwiraga ubuyobozi bw’akagali
ko mu rugo rwabo hari umwuka mubi unateza isazi uturuka mu cyobo bari baracukuye.Ubwo
ubuyobozi bw’akagali bwahise bungezaho icyo kibazo,kuva ubwo duhita dutangira
gushakisha icyakorwa.
![]() |
Secretaire Exécutif w'umurenge wa Jabana SHEMA JONAS . |
Twitabaza inzego z’umutekano harimo na Police.Kubera ko hari
mu masaha ya ni mugoroba(taliki ya ya 9) inzego z’umutekano zahageze zari
zivuye zivuye no muzindi nshingano twemeranya ko mu gitondo(uyu munsi tailiki
ya 10) turibuzindukire muri iki gikorwa.Aribwo ubu musanze aba bantu bose
batabaye harimo n’inzego z’umutekano.Birangiye biza kugaragara ko wari umubiri
w’umuntu uri muri iki cyobo.Yari uzwi kw’izina rya Rasta.
Mu by’ukuri,ntabwo ari umuturage wo mumurenge wa Jabana kuko
amakuru atugeraho atubwira ko akomoka mu
karere ka Rulindo mu murenge wa masoro.Akaba yakoraga akazi k’ubukarani apakira
imizigo ndetse anagenda ku modoka ziba zihetse iyo mizigo.Akaba yarabuze ubwo
abandi bizihizaga ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora ku mugoroba wo ku ya 4/07/2014”.
Kuri iki kibazo,bamwe mu baturage twegereye badutangarije ko
ubusanzwe uyu mugabo bamuzi ndetse ngo asanzwe ari umukarani abandi bavuga ko
ari umukarasi.Gusa ubusanzwe ngo akaba ari umuntu w’umusinzi kuko ngo no mu
minsiyashize avuye muri gereza nkuru ya Kigali(1930) aho yari afungiye azira
kunywa urumojyi.Iki cyobo uyu nyakwigendera yaguyemo ngo kikaba cyareshyaga na
metero 12 nk’uko abaturage bari bakomeje babidutangariza.
Icyo tutabura kubatangariza ni uko kugeza ubu nyiri uru rugo uyu nyakwigendera yaguyemo yabaye acumbikiwe na Police akaba arimo akorwaho iperereza kubijyanye n'urupfu rw'uyu musore.Naho bamwe mu baturage twaganiriye barimo n'abari barahawe akazi ko gucukura iki cyobo bakaba badutangarije ko iki cyobo cyareshyaga na metero 12.Ikindi bakunze kugarukaho ngo nio uko uyu nyakwigendera yari umuntu wakundaga kunywa inzoga cyane.Executif w'uyu murenge akaba yasoje avuga ko bagiye gukomeza gukurikira iwabo w'uyu nyakwigendera kugirango nibiura umubiri we uzashyingurwe neza.

ANDI MAFOTO.
(coolkwizera@gmail.com)
No comments:
Post a Comment
IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.