Pages

7/22/2014

UKURI KWIHISHE INYUMA Y'INJYANA YA HIP HOP N'IBYAMAMARE BIKORERA SATANI,UKURI KWA BIBILIYA KURI ILLUMINATI".

Obama & PoPE


I AM, The Word, and The Comforter: SATAN - NEW WORLD ORDER: Know ...

(Photo: Beyonce's motorbike costome.)
(Photo:Rihanna mu ndirimbo ye"Umbrella".)



 

Ese niba witegereje neza nta matsiko ugize yo kumenya ikiri muri iyi nkuru? komeza usome umenye byinshi.
Jya kuri youtube wandikemo ngo"Jay Z worships the devil",cyangwa"Rihanna worship the devil",hari byinshi uzibonera n'amaso yawe mu mashusho rimwe na rimwe bishobora kubirenze imitekerereze yawe bizakwereka neza aho isi igeze ubu.
Ibyo byose kandi bizaguhamiriza ko koko aba hahanzi ndetse na bagenzi tutarondoye baramya Satani n'abambari be aribo madayino.
Nka video y'indirimbo yitwa"I GOT A POWER"ya JUSTIN BIEBER afatanije na WILL I AM, ANY THING COULD HAPPEN y'umuhanzikazi ELLIE GOULDING(kanda hano uyirebe) :) ,iya iya Rihanna yitwa "UMBRELLA", SAY GOOD BYE ya EMINEM,SAY GOOD BYE HOLLY WOOD ya EMINEM,n'izindi tutarondoye zose zishobora kukwereka neza ko ba bahanzi twavuze koko bashobora kuba bakorera satani bitewe n'amagambo yumvikana mu ndirimbo zabo.Ariko se ibi nibyo byaduhamiriza ko babarizwa muri kagatsiko k'ibanga kitwa"ILLUMINATI"?


 Ese abakora(producers) indirimbo nka ziriya koko baba bafite icyumba cyidasanzwe mu mastudio yabo berekezamo bakabanza kwereka amadayimoni izo ndirimbo bagiye gukora kugirango zizakundwe ndetse zinagurishwe akayabo k'amamiliyoni n'amamiliyoni?

 Ese Snoop Dogg,Kanye West,Katty Perry,n'abandi baba baragurishije ubugingo bwabo kwa Satani kugira ngo baronke ubukire bw'indashyikirwa? Ese nta cyihishe inyuma y'ikimenyetso aba bahanzi bakunze gukora bahisha ijisho ry'i bumoso?
 Dore igisubizo.Tugendeye kubyo G Craige Lewis yagaragaje muri film z'amaseri(series)yakoze,harimo icyo yise "THE TRUTH ABOUT HIP HIP".Akaba yaragaje ko iyi njyana ijyana n'imigambi yose ya Satani yo guhungabanya isi.

 Ibi kimwe n'ibindi yagiye avuga,rero ngo yabishuriwe na Mwuka wera.Gusa icyo tutabura gushimangira ni uko ibi yabigaragaje ashingiye kukuri nyako kugaragazwa na Bibiliya kuby'ibihe byanyuma.


 ICYO BIBILIYA IVUGA KURI IBI BYOSE TWABABWIYE.
 
Bikunze kuvugwa ko ibi ari ibimenyetso by'ibyiKubushakashatso bigaragaza ibihe byanyuma,imikorere ya antikristo no kugaruka kwa kristo gutwara itorero.

 Gusa ntibivugwa gusa n'abakristo gusa ahubwo na Bibiliya irabishimangira(1YOHANA 2:18,2:22,4:33.1ABAKORINTO 15:51-52,1ABATESALONIKE 4:16-17,IBYAHISHUWE 19:11-17.

ANDI MAFOTO: 

 






DUHE IGITEKEREZO CYANGWA INYUNGANIZI KURI EMAIL: coolkwizera@gmail.com


No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.