Pages

12/16/2014

KUBAHO UFITE INTEGO

Umuntu agambirira byinshi mu mutima we, nyamara icyo Uwiteka ashaka ni cyo gikorwa. Imigani 19:21

Dawidi yakoze ibyo Imana yashakaga mu gihe cye. Ibyakozwe 13:36 Kubaho ufite intego nibwo buryo bwonyine bwo kugira ubu
zima nyabuzima.

Pastor Rick Warren



Ibindi bisigaye ni ukubona bucya bukira. Abantu benshi bahora bahanganye n’ibintu bitatu mu buzima. Icya mbere ni Ukumenya icyo uri cyo: “ndi nde?”. Icya kabiri ni ukugira agaciro. :”ese mfite icyo maze” Icya gatatu ni ukugira umumaro:”ni uruhe ruhare rwanjye mu buzima?” ibisubizo kuri ibyo bibazo byose uzabisanga mu ntego eshanu z’Imana ku buzima bwawe.

Mu cyumba cyo hejuru, ubwo Yesu yarangizaga umunsi we wa nyuma w’umuriro yakoranaga n’abigishwa be, yabogeje ibirenge nk’icyitegererezo maze arababwira ati ”ubwo mumenye ibyo,murahirwa nimubikora.” Iyo umaze kumenya neza icyo Imana ishaka ko ukora, umugisha uwubona iyo utangiye ukabikora. Ubu ubwo umaze gusobanukirwa intego z’Imana ku buzima bwawe, uzahirwa nuzishyira mu bikorwa!

Ibi bivuga ko hari ibintu bimwe na bimwe uzagomba guhagarika. Hari ibintu byinshi byiza ushobora gukora mu buzima ariko imigambi y’Imana hari iby’ingenzi igusaba gushira mu bikorwa. Ikibabaje ni uko bworoshye kurangara ukabyibagirwa kandi ari byo bya ngombwa.

Biroroha cyane kugenda utwarwa n’ibindi ukava mu by’ingenzi buhoro buhoro ukava mu murongo. Kugira ngo wirinde ko ibyo bikubaho, wagombye gushyiraho icyemezo cy’intego z’ubuzima bwawe kandi ukajya uzigenzura kenshi.

Pastor Rick WARREN.

No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.