Pages

12/17/2014

Umubyeyi agiye kurega ibitaro bya Muhima mu rukiko

Umubyeyi agiye kurega ibitaro bya Muhima mu rukiko nyuma y’uko umugore we yibarutse uruhinja bakamubwira ko ari umuhungu yagera mu rugo agasanga yahawe umukobwa.
Rukundo Emile utuye mu kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda Akarere ka Kamonyi avuga ko mu gicuku cy’itariki ya 13 gishyira ku ya 14 Ukuboza 20914, yazanye umugore we kwa muganga, akabyara ahagana saa munani z’ijoro.
Umubyaza yabwiye uwo mubyeyi ko abyaye umuhungu, ndetse biba ari na byo byuzuzwa ku mashifi y’ibitaro no ku cyemezo cy’amavuko.

Rukundo ko umugore we yasezerewe ku cyumweru tariki ya 14 Ukuboza2014 mu ma saa tanu z’amanywa, ariko bagera mu rugo mu bagiye kuhagira umwana batungurwa no kubona ari umukobwa.
Ati: “Twazanye umubyeyi hano saa saba z’ijoro, abyara saa munani, batubwira ko abyaye umuhungu, banamwereka ko abyaye umuhungu, bamumurambika iruhande abireba, ariko bukeye saa tanu z’amanywa ni bwo yasohotse, baramusezerera ngo atahe nta kibazo afite, tugeze mu rugo, agiye kumwuhagira asanga bamuhaye umukobwa, ni ko guhita tugaruka hano ku bitaro.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, Ndizeye Ntwari yemeza ko uwo mubyeyi yabyaye umukobwa akanamuhabwa , ahubwo hakabamo kwibeshya mu kuzuza amafishi n’ibindi bitabo by’ibitaro.
Yagize ati: “Umubyeyi yabyariye hano mu bitaro, muri ako kanya ahabwa umwana we, nyuma y’aho baramumusabye ngo bamupime ibiro ahita amusubizwa. Kuva amuhawe, kugeza atashye, nta wundi wigeze yongera gukora ku mwana we, ni we wenyine wari umufite nk’abandi babyeyi bose babyarira hano ku bitaro.”
Ndizeye akomeza avuga ko se w’umwana amuhakana mu gihe nyina avuga ko atibuka n’ibyamubayeho ubwo yabyaraga, agahera aho avuga ko uretse kwibeshya kwabayeho ku wamubyaje, hashobora kuba hari n’ibindi bibazo muri uwo muryango.
Ati: “Umugore ntiyigeze areba umwana we ngo amenye igitsina cye, avuga ko atibuka n’ibyamubayeho, bigaragaza ko ashobora kuba yatonganye n’umugabo ubwo yari atashye mu rugo iwe.”
Yemeza ko umuforomo wamubyaje yibeshye mu kuzuza ibitabo, kuko uwo yari umubyeyi wa 4 abyaje mu ijoro rimwe, akaba yari yananiwe, gusa yemeza ko icyo ari ikibazo cyagombaga gukemukira hagati y’uwo muryango n’ubuyobozi bw’ibitaro.

Mu bitaro bya Muhima aho Rukundo akeka kwibirwa umwana we w’umuhungu
Rukundo avuga ko ibitaro byari bikwiye gufata iya mbere mu kumugaragariza ukuri hifashishijwe ibimenyetso bishingiye ku mizi ya muntu, ADN, ariko umuyobozi w’ibitaro bukamubwira ko akwiye kubiregera mu Rukiko ngo kuko ari we ufite ikibazo.
Ese urwo ruhinja rwaba rwaribwe?
Rukundo avuga ko agendeye ku bigaragara mu nyandiko zose z’ibitaro, umugore we yabyaye umuhungu, ariko agatangazwa no kuba yaratahanye umukobwa.
Uyu mugabo avuga kandi ko umugore we amaze kubyara, yasohotse mu cyumba bamubyarijemo nyuma y’amasaha ayingayinga icyenda.
Ibi ibitaro birabihakana, umuyobozi wabyo , Ndizeye avuga ko uwo mugore yabyaye umukobwa, ahagana mu rukerera Umuforomo akandika mu bitabo ko yabyaye umuhungu, kandi akavuga ko nyuma yo gupima ibiro by’uwo mwana nta wundi wigeze amukoraho usibye nyina.
Byatumye hibazwa niba uwo mwana yaba yaribwe cyangwa yaraguraniwe n’umuforomo, cyangwa se koko akaba ari we yabyaye hakibeshywa mu kuzuza mu bitabo.
Nathan Mugume, Ushinzwe Itangazamakuru muri Ministeri y’ubuzima yatangaje ko bagiye gushaka ukuri nyako kuri bakavanaho urujijo.
Ati “ Iyo habayeho impaka dushaka uburyo bwo kuzikemura, tugiye gushaka ibimenyetso nyabyo bitari izi mpapuro zanditseho umukobwa ahandi umuhungu. Twe guca urubanza, kuko ibigiye gukorwa bizagaragaza ukuri.”
Rukundo Emile avuga ko yagaruye uwo mwana ku bitaro kugirango bamuhe uwo babwiye umugore we ko abyaye, akaba ari na we wanditse mu bitabo by’ibitaro.
Ati”Twifuza ko twabona uwo twabyaye, cyangwa se bagakoresha ibipimo bakerekana ko koko uyu mwana ari uwacu. Hari ibizamini yavuze ngo tugomba kujya kuregera. Turashaka ko batugaragariza niba uwo twabyaye ari we baduhaye.”
Ndizeye Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima avuga ko uyu mugabo adashaka kumvikana.
Ndizeye ati: “…Icyari kunyorohera ni uko twari gufatanya twese uko turi batatu tukamenya ukuri ariko umugabo ntago abishaka, bisa n’aho ari jyewe n’umugore we tubishyigikiye gusa, umugabo akaba yishakira imanza n’itangazamakuru, kdi ndumva atari byo biza gukemura ikibazo.”
Bimwe mu bisubizo byatekerezwaga n’Ubuyobozi bw’ibitaro harimo kuba uwo mubyeyi (nyina w’umwana) yaba ashakiwe ahandi acumbikirwa akagumana n’umwana kugeza igihe ukuri kuzagaragarira, gusa abandi bakabifata nko gushaka gusenya urwo rugo, cyane ko amakosa yabaye ataturutse ku mugabo nk’uko n’ibitaro bibyemera.
Source: Igihe.com 
Kanda hano Kugira ngo usome Umwimerere w'iyi nkuru uko yanditse ku "IGIHE.COM".

No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.