Md numwe mu basore bamaze igihe kitari kirekire bakora Indirimbo zihimbaza Imana ariko akaba amaze gukora ibikorwa byinshi.
Bikaba byaratumye aba umwe mubazahatanira ibihembo bya groove Awards 2014, uyu musore mu kiganiro yagiranye na Rwandagospel.com yadutangarije ko iyo arebye uko yakoze ndetse nuburyo ibikorwa yakoze byagiye bikora ku mitima ya benshi abona ko hari icyizere ko azatwara igihembo cya groove Award.
MD ni umwe mu basore bamaze kugaragaza imparaga muri HipHop music ihimbaza Imana ndetse amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda uyu musore kandi muminsi ishize akaba yaratangiye gahunda yo kujya akora indirimbo ikazana na amashusho .
Uyu musore kandi afite gahunda yo gukomeza kuzamura HipHop afatanyije na bagenzi be yasanze muru hando rwa HipHop ihimbaza Imana. kandi arashimira bagenzi be bakomeza kugenda bazamura iyi njyana .
Muri gahunda ze harimo no gukundisha urubyiruko bagenzi be indirimbo za HipHop zihimbaza Imana , ndetse no gufasha bagenzi be bakiri hasi kuzamuka nubwo nawe agifite urugendo .
Nawe wamuha amahirwe yo gutwara ibihembo umutora ujya ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo GROOVE ugasiga akanya ukandika 8c ukohereza kuri 1617 ukaba umutoye muri HipHop song of the Year cg se ukajya ahandikirwa ubutumwa ukandika GROOVE ugasiga akanya ukandika 4f ukohereza kuri 1617 ukaba umuhaye amahirwe yo kuba new artist of the year .
Source: Rwandagospel.com
Kanda hano usome umwimerere w'iyi nkuru.
No comments:
Post a Comment
IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.