Pages

12/19/2014

Urutonde rw'abahabwa amahirwe yo kwegukana GROOVE AWARD Rwanda 2014!

Mu gihe kugeza ubu hari abakiri gutora abo bifuza ko bazegukana ibikombe muri Groove Award Rwanda 2014, umunyamakuru ku rubuga rwa Gikristo na rwo ruri muri aya marushanwa rwitwa ISANGE.COM, Mupende Gedeon akurikije uko abibona yabaye agaragaje abazegukana ibyo bihembo mu gihe hasigaye umunsi 1 gusa ngo umunsi nyirizina ugere maze ka gapfundikiye gatera amatsiko kagaragarizwe imbaga y'abazitabira ibi birori.



Kuri iyi taliki 19/12/2014, ku isaha ya 12h47', mu nyandiko ye bwite yatwohrerereje nta na kimwe duhinduyeho yagize ati:

DORE 14 MBONA BAZAHABWA GROOVE AWARDS RWANDA 2014.
Nkurikije ibyatangajwe na Panel List ya Groove Awards tariki ya 18 Dec 2014, ko hazahembwa umuntu uzwi, umuhanga atari uwitoresheje cyane n’uwatowe n’abantu bacye, ko Winner agomba kuba azwi na Panel list, afite abantu benshi bamuzi (Hazarebwa umubare w’inimero zamutoye batitaye ku bwinshi bw’amajwi).  


Kuba Panel List yavuze ko Public izagira 70% mu kugena Winner mbona hazahembwa uzwi atari umuhanga cg uwakoze. Mbona akanama nkemurampaka kari gakwiye kuzaba ariko kagira Uruhare runini kagatoranya abakoze cyane bafite nubwo buhanga . (Mu gihe batazakurikiza ibyo badutangarije, ubwo birumvikana hazazamo KATA) 

NIba ibihembo bizahabwa abazatorwa n’abantu benshi (Umubare wa Nimero nyinshi zatoye),Dore 14 bazatwara Groove Awards Rwanda 2014:

1.UMUHANZI W’UMWAKA: Patient Bizimana

2.UMUHANZIKAZI W’UMWAKA: Gaby Irene Kamanzi

3.CHORALE Y’UMWAKA: Chorale de Kigali (Kiliziya Gaturika)

4.UMUHANZI UKIZAMUKA: Gaga Grace Uwambaje

5.INDIRIMBO Y’UMWAKA: Turakwemera by Jehovah Jireh ULK 

6.INDIRIMBO YO KURAMYA: Amagambo yanjye  by Patient Bizimana

7.UMUHANZI MU NJYANA YA GAKONDO: Ndabarasa John

8.INDIRIMBO YA HIP HOP Y’UMWAKA: ID by Bright Patrick ft Gaby

9.INDIRIMBO Y’AMASHUSHO Y’UMWAKA: Arampagije by Serge Iyamuremye

10.PRODUCER MWIZA W’AMAJWI: Bill Gates (Gates Music Studio)

11.ITSINDA RIBYINA RY’UMWAKA: The Blessing  Family

12.IKIGANIRO CY’UMWAKA CYA RADIO YA GIKRISTO: Ten Gospel Show- Radio 10(Flora Ndutiye)

13.UMUNYAMAKURU W’UMWAKA WA RADIYO: Marie Jeanne Neema

14.URUBUGA RWA GIKRISTO RW’UMWAKA: ibyishimo.com


MUPENDE Gedeon
Nubwo abo 14 mvuze haruguru aribo baba bafite amahirwe menshi yo kuzatwara ibihembo bya Groove Awards, hari abandi bari bakwiye kubibona haramutse hakurikijwe ubuhanga n’ibikorwa kuko mbona byo bitazakurikizwa mu gihe bazagendera k’umuntu ufite abakunzi benshi bamutoye. Abo mbona bazahomba ibihembo bari babikwiye ni: Aimee Uwimana(utaranabaye Nominated), True Promises,Isaac Mudakikwa,Thacien Titus,Sam Ndikumukiza,Goreth Uzamukunda etc."




Tubibutse ko kugeza ubu gutora uwo wifuza ko yazegukana igikombe muri Groove bigikomeje bikaba bikorwa nk'uko bisanzwe.

Nyumayo gusoma uru rutonde; nawe niba hari ukundi ubona iyi groove, cyangwa niba nawe hari urwawe rutonde ufite wifuza gusangiza abantu watwandikira kuri coolkwizera@gmail.com.

Iyi nkuru yanditswe na Canelli

No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.