Pages

12/18/2014

Umugabo mugufi cyane ku isi! Yitwa " Edward Hernandez "

Edward afite imyaka 28, n’agataye gato nk’ak'abana kuburyo hari n’abajya bavuga ko ari nk’abapupe. Akaba yaravukiye ahitwa I Bogota ho mu gihugu cya Colombiya. Aha akaba ahabana n’umuryango we. Ni we muntu mugufi kugeza ubu ku isi nyuma y’uwitwaga Ping ping wapfuye mu myaka yashize.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru "Daily mail", ngo Edward akaba afite inzozi zo kuzagendera mu modoka nziza yo mu bwoko bwa Jeep ndetse no kwibikaho umukobwa mwiza w’akataraboneka.

Uyu musore w’imyaka 28 n’uburebure bungana na Inches (pousses)  27 ngo inzozi ze ntizigarukira aha gusa kuko ngo yumva azubaka kandi inzu ya etage y’igitangaza mu cyaro cy’iwabo giherereye muri uyu mujyi wa Colombia.
Edward Hernandez ubugufi bwe bwamuhesheje igihembo cya Guness de record

Edward Hernandez iwabo mu rugo atinya gusohoka hanzwe kugira ngo abantu batagira byinshi bamubaza kuri ubu bugufi bwe.

Edward Hernandez we n'umuryango we bibera mu cyaro giherereye mu mujyi wa Colombia ho muri Amerika y'amajyepfo. 

Edward Hernandez n'ubwo agaragara nk'umujene ariko abantu bamufata nk'umwana bitewe n'ubugufe bwe.





Mama we avuga ko Edward anezezwa no kubona ashagawe n’abantu bamufitiye urukundo kandi bamwitaho. Bimufasha kwiyumvamo ko n’ubwo atandukanye ari ryo shema rye.
Ubu Edward akorana na mushuti we Pablo mu iduka aho abantu baza kumureba bakamwishyura amapawundi agera kuri 50 nibura kuri buri munsi.

Edward kugeza ubu aracyariho, ariko iyo umurebye uba ubona ameze nk’umuntu uri hagati yo kuba yaba akuze no kuba umwana.

Ubwe avuga ko uko agaragara nyine aribyo bimushimisha. N’agatwenge kenshi ati “ nshimishwa no kwibona ndi nk’umwana ubundi nkibona ndi nk’umuntu ukuze. Kuburyo binatuma buri wese umbonye abinkundira. Binatuma kandi banamfata bakantembereza ariko banansomagura”.

Dusangize igiterezo kuri Email coolkwizera@gmail.com,
Unadukurikire kuri Facebook ukanda hano ndetse na Twitter nabwo ukanda hano.

Iyi nkuru yantswe na Kwizera Janvier

No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.