Pages

1/11/2015

"Impamvu 4 zitera abagore n'abakobwa kwambara imyambaro iteye isoni" - Jean Paul MUNYESHYAKA

IMPAMVU 4 ZITERA ABAGORE N'ABAKOBWA KWAMBARA IMYAMBARO ITEYE ISONI
1.UBURAYA
Uburaya ni ubusambanyi bukorwa nk’ubucuruzi, ubwo bucuruzi bukunda gukorwa n’abantu b’igitsina gore. Indaya zikunda kwambara mu buryo bufitanye isano ya hafi no kwambara ubusa, zigambiriye gukurura abaguzi (abagabo), mu rwego rwo gushaka amafaranga. Ubwo rero kwambara imyenda iteye isoni kw’indaya sicyo cyaha, ahubwo icyaha ni uburaya, kuko ba maraya nabo umuco wo kwambara ubusa ntawo baba bafite mu mitima yabo, kuko nabo kwambara ubusa bibatera isoni mu mitima, ariko biha

gararaho kubera impamvu z’umurimo wabo, kugirango bibonere amafaranga.
2.AMARARI Y’UBUSAMBANYI / UBUSAMBANYI BWO MU MUTIMA
Abagore n’abakobwa bafite amarari y’ubusambanyi, nabo bakunda kwambara imyambaro iteye isoni, bagambiriye gukurura abagabo nkuko n’indaya zibigenza. Itandukaniro riri hagati y’abameze batyo n’indaya: nuko indaya zibikora zishaka amafaranga, naho abandi bakabikoreshwa no kurarikira kw’imibiri yabo, abo nabo icyaha Imana ibabonamo si ukwambara imyambaro iteye isoni, ahubwo ni ubusambanyi bwo mu mutima (amarari y’ubusambanyi); kuko mu mitima y’abo bantu, nta muco wo kwambara ubusa baba bafite, ahubwo nabo kwambara ubusa bibatera isoni mu mitima, ariko bakihagararaho kugirango intego yabo yo gukurura abagabo bayigereho.
3.UBWIBONE
Hari igihe umugore cyangwa umukobwa aba atari indaya, nta n’amarari y’ubusambanyi afite mu mutima we, ariko afite ubwibone mu mutima (kwishyira hejuru). Ibyo bigatuma yambara mu buryo bufitanye isano ya hafi no kwambara ubusa, agambiriye kuratira abantu: ko ari mwiza, ko ateye neza, ko afite uburanga bwiza n’ibindi (reba icyaha cy’ubwibone mu gice cya 6).
Abantu bameze batyo nabo icyaha cyabo ntabwo ari ukwambara imyambaro iteye isoni, ahubwo icyaha cyabo ni ubwibone, kuko mu mitima yabo, nta muco wo kwambara ubusa baba bafite. Ahubwo nabo kwambara ubusa bibatera isoni mu mitima, ariko bihagararaho kubera kwishyira hejuru baba bafite mu mitima yabo, kugirango umugambi wabo wo kuratira abantu uburanga bwabo ugerweho.
4.IZINDI MPAMVU
Umukobwa cyangwa umugore ashobora kwambara imyambaro iteye isoni, abitewe n’izindi mpamvu zitari muri ziriya eshatu twabonye haruguru. Ingero: umukobwa ashobora kubikora agambiriye gukurura abasore, atari murwego rw’uburaya cyangwa amarari y’ubusambanyi, atari n’ubwibone, agambiriye gukurura abasore, yibwira ko ahari byamuhesha gukundwa. Hari n’umuntu bashobora gutegera ibihembo, akambara ubusa mu ruhame. Hari n’abo usanga akazi bakora kabasaba kwambara imyambaro iteye isoni ariko biganisha gukurura abahagana.
Iyo urebye neza, usanga abo bantu bose, nta kindi cyaha kiba kihishe mu mitima yabo, kiba cyabateye gukora ibiteye isoni; ariko mu mitima yabo biba byabateye isoni, kuko baba bakoze ibintu binyuranye n’umuco wabo; Abo bantu rero nabo baba bakoze icyaha, kuko baba bakoze ibintu imitima yabo ibarega ko ari bibi. Ibi bitwereka neza ko no kwitesha agaciro ku bushake nabyo ari icyaha.
Source: Igitabo ''URUKUNDO'' Page 127. Igitabo ‘’URUKUNDO’’ wagisanga muri Libraly ya ADEPR i Nyarugenge aho agakinjiro kahoze; no muri Libraly ‘’IKIREZI’’ ku Kakiru, cg ugahamagara: 0782229144/ 0727981320, kikakugeraho.

No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.