Pages

1/06/2015

Uruhare rw'ibinyamakuru mu gukwirakwiza ubusambanyi

Mugihe muri iki gihe ubusambanyi bukomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse no ku isi yose, iyo witegereje usanga hari ibitangazamakuru cyane cyane ibyandika, bigira uruhare runini mu gukwirakwiza ubusambanyi: Urugero, usanga inkuru nyinshi mubitangazamakuru byandika zivuga kubintu by’urukundo, imibonano mpuzabitsina n’amabanga yo mugitanda hagati y’umugore n’umugabo, inyinshi muri izo nkuru wumva ziba zibwira abasore n’abakobwa ndetse babagira n’inama y’uko bazajya babigenza kugirango baryoherwe n’imibonano mpuzabitsina, iri ni ikosa rikomeye cyane kuko ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina ni ibikorwa by’abashakanye ntibireba urubyiruko.
kuri MUNYEHYAKA Jean Paul ngo bimwe mu bitangazamakuru ntibitinya kwandika inkuru zishishikariza urubyiruko ibikorwa nk'ibi biganisha ku busambanyi cyangwa bibubigisha ho.

Mu by’ukuri si ikosa kubyandika no kubishyira mubitangazamakuru n’urubyiruko rukabisoma kugirango bizanabafashe mugihe bazaba bamaze kurushinga, ariko mu myandikire yabyo bigomba kuba bigaragaza ko bibwira abashakanye bitabwira urubyiruko, ndetse bakagaragaza ko ibikorwa nk’ibyo mu rubyiruko ari amahano mu muco nyarwanda kugirango urubyiruko rurusheho gutinya ubusambanyi no kubwirinda, ariko iyo ugaragaje ko ari ibikorwa by’urubyiruko, umusore n’umukobwa wese utabikora yifata nk’uwasigaye inyuma mu iterambere: ndetse ubu bigeze kurwego umusore cg umukobwa agera mubandi akagira isoni zo kuvuga ko ari isugi cg imanzi, kuko bifatwa nk’ububwa cg ubuturage mubandi, cyane cyane kurubyiruko rwageze mu ishuri bakurikira cyane ibitambuka kuri internet, cyane ko ubu ikoranabuhanga kumatelefone rigeze kurwego n’abatarize barikoresha.

Nyuma yo kwitegeraza aya makosa akomeye y’ibitangazamakuru cyane cyane ibyandika, ndabagira inama ko barekeraho gukwirakwiza ubusambanyi no kwangiza urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza, kandi nibatisubiraho, nshobora kuzakora List y’ibyo binyamakuru n’inyandiko zabo, hanyuma nkabajyana mu butabera, kuko mbona bigeze kurwego rukabije mu kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda.

Mbese wowe aya makosa ntayo ubona mu bitangazamakuru? urumva se nibatisubiraho kubajyana mubutabera ari amakosa?

Iyi nkuru ni iya MUNYESHYAKA Jean Paul yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook.


No comments:

Post a Comment

IKITONDERWA::
Si byiza kwandika amagambo asebanya mu gitekerezo cyanyu.